U Rwanda ni igihugu gitekanye muri politiki, gifite inzego zikora neza kandi gifite icyerekezo gisobanutse cy’iterambere rishingiye ku ishoramari ry’abikorera nk’uko bigaragara mu Cyerekezo 2020.
U Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko kitihanganira na rimwe ruswa kandi nk’uko bigaragazwa na raporo y’ubushakashatsi bwakozwe na Transparency International mu 2012 ku birebana n’ikigero cya ruswa mu bihugu bitandukanye, u Rwanda ni igihugu kiza ku isonga mu kugaragaramo ruswa nkenya mu karere k’Afurika y’Iburasurazuba.
o Korohereza abashoramari
• Ubushakashatsi bwakozwe na Banki y’Isi mu mwaka wa 2014 ku birebana n’uburyo ibihugu byorohereza abashoramari bwagaragajeko u Rwanda ari cyo gihugu kiza ku isonga muri Afurika mu koroherereza abashoramari, uwo mwanya wa mbere kikaba cyarawusimbuyeho Afurika y’Epfo.
Ubwiyongere bwa buri mwaka bw’umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu ku kigereranyo cya 7,1% guhera mu mwaka wa 2004, kutagabanyuka kw’agaciro k’ifaranga n’ikigero cy’ivunjisha kidahindagurika.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitatu biri ku isonga muri Afurika ku birebana no kugira interineti (Ookla).
U Rwanda ni inzira yoroshye yo kunyuramo kugira ngo winjire mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba: ni igihugu kiri hagati y’ibindi bihugu gihana imipaka n’ibihugu 3 by’Afurika y’Iburasirazuba byahisemo guhuza za gasutamo zabyo no gukora isoko rimwe mu mwaka wa 2010 bifite abaturage bose hamwe bangana na miliyoni 550.
o Ubukerarugendo
Ibintu nyaburanga byose by’ingenzi ubigeraho uturutse mu murwa Mukuru wa Kigali nyuma yo gukora urugendo mu modoka ruri hagati y’isaha imwe n’amasaha 5. N’iyo umuntu yaba aramara igihe gito mu gihugu, ashobora gutembera akajya gusura ingagi zo mu birunga zitakiri ahandi ku isi, akaba yashobora gusura Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yuje ishyamba ry’inzitane rihoramo imvura akagendera ku kiraro cyo mu kirere kiri mu biti akanibonera inguge. Ashobora no gusura Pariki y’Igihugu y’Akagera akitwarira imodoka ari mu mukenke, agasura ibiyaga birimo akidagadura kandi akaba ashobora no gusura ahantu ndangamateka mu Mujyi mwiza wa Kigali.
o Amahirwe ariho
Hariho ibintu byinshi byashorwamo imari muri byo tukaba twavuga cyane cyane ibikorwaremezo ( kuba umuntu yashora imari mu bya gari ya moshi, mu by’indege kugira ngo afashe gutuma u Rwanda rurushaho kuba ihuriro ry’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, ingufu ( amahirwe yo kubyara ingufu z’amashanyarazi, kubyara amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange no gucukura gazi metane); ubukerarugendo ( amahirwe yo gukora ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku bucuruzi/ku nama zihuza abantu batandukanye); kubaka amazu akodeshwa n’agurishwa n’ibindi bikorwa by’ubwubatsi, serivisi z’imari n’ubucukuzi bwa mine.