![]() |
|
Kigali International Arbitration Centre is delighted to share its 2019 - 2020 Annual report, please follow this link to read it.
Icyerekezo
“Kuza ku isonga mu bigo byiyambazwa mu bukemurampaka mpuzamahanga mu bucuruzi no mu itangwa ry’izindi serivisi zigamije gukemura impaka bitabaye ngombwa kwiyambaza inkiko.”
Intego
“Guteza imbere u Rwanda rukaba igihugu gitangirwamo serivi z’ubukemurampaka bunoze kandi rukaba n’ikigo cy’indashyikirwa mu bushakashatsi no mu guhugura abatanga serivisi zigamije gukemura impaka bitabaye ngombwa kwiyambaza inkiko.”
• Ubunyamabanga
Ikigo KIAC gifite ubunyamabanga bushinzwe gukurikirana imicungire yacyo ya buri munsi. Ubwo Bunyamabanga buyobowe n’umwe mu bagize Inama y’Ubuyobozi akaba ari n’Umunyamabanga Mukuru w’Agateganyo ushyirwaho n’iyo Nama y’Ubuyobozi. Muri iki gihe Umunyamabanga Mukuru w’Agateganyo ni Dr. Fidèle MASENGO akaba yunganirwa n’itsinda rigizwe n’abantu batandatu harimo Umwanditsi ushinzwe imicungire y’ibikorwa by’ubukemurampaka ndetse n’abandi bakozi. Ubunyamabanga bw’ikigo KIAC bwishimira kuba buha ababugana ibyo bakeneye kandi bukabishyiraho umutima.
• Inama y’Ubuyobozi
Inama y’Ubuyobozi y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali igizwe n’abantu barindwi (7) bafite ubumenyi n’uburambe mu bukemurampaka bashyirwaho n’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera baturuka mu mashyirahamwe y’inzobere zo mu rwego uru n’uru ndetse n’inzobere zo ku rwego mpuzamahanga. Inama y’Ubuyobozi igirwa inama n’Akanama Ngishwanama Mpuzamahanga kagizwe n’abakemurampaka bazwi ku rwego mpuzamahanga.