![]() |
|
Kigali International Arbitration Centre is delighted to share its 2019 - 2020 Annual report, please follow this link to read it.
Mu rwego rw’intego cyihaye yo kuza ku isonga mu bigo byo mu karere byiyambazwa mu bukemurampaka mu bucuruzi, ikigo KIAC gikora ubukemurampaka hakurikijwe amabwiriza yacyo bwite ndetse n’amabwiriza ya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye yita ku mategeko yerekeye ubucuruzi mpuzamahanga (UNCITRAL). Impande zirebwa n’ubukemurampaka zishobora kumvikana gukoresha amabwiriza y’ubukemurampaka y’ikigo KIAC yose uko yakabaye cyangwa igice cyayo. Aha twakibutsako amabwiriza y’ikigo KIAC ari amabwiriza agezweho yubahiriza imigenzereze myiza mpuzamahanga kandi akubiyemo ingingo zose zirebana n’imihango yose ngenderwaho mu bukemurampaka.
Hasi murahasanga Amabwiriza y’ubukemurampaka y’ikigo KIAC mu Cyongereza, mu Gifaransa no mu Kinyarwanda yatangajwe mu Igazeti ya Leta n°22 Bis yo ku wa 28 Gicurasi 2012 mukaba mushobora kuyacapisha mukayatwara.