![]() |
|
Kigali International Arbitration Centre is delighted to share its 2019 - 2020 Annual report, please follow this link to read it.
Ikigo KIAC gifite ku rutonde rwacyo abakemurampaka bo mu gihugu imbere n’abo mu mahanga. Mu rwego rwo guteza imbere ubukemurampaka bunoze kandi bwujuje ibisabwa, hari ibigomba gushingirwaho mu kwemerera umuntu gushyirwa ku rutonde rw’abakemurampaka b’imbere mu gihugu n’abo mu mahanga. Impande zirebwa n’ubukemurampaka bukorwa n’ikigo KIAC zifite uburenganzira bwo kwihitiramo abakemurampaka ariko bakaza kwemerwa n’ikigo KIAC hakurikijwe amabwiriza yacyo. Abakemurampaka batoranyijwe n’impande zirebwa n’ubukemurampaka si ngombwa ko baba bari ku rutonde rw’abakemurampaka b’ikigo KIAC. Iyo ikigo KIAC gisabwe gushyiraho umukemurampaka, kigomba mbere na mbere kumutoranya mu bari ku rutonde rwacyo.
Kanda hano urebe urutonde r’abakemurampaka b’imbere mu gihugu.. Urutonde rwakozwe Gashyantare 2021.
Kanda hano urebe urutonde rw’abakemurampaka bo mu mahanga bari ku rutonde rw’ikigo KIAC.. urutonde rwakozwe kuri Werurwe 2021.
Ingingo ya 1: Ibisabwa abajya ku rutonde rw’abakora ubukemurampaka bw’imbere mu gihugu
• Ingingo ya Mbere: Ibisabwa abajya ku rutonde rw’abakora ubukemurampaka bw’imbere mu gihugu
Ibyo abajya ku rutonde rw’abakemurampaka b’ikigo KIAC bo mu gihugu bagomba kuzuza by’ibanze:
1. Impamyabushobozi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza cyangwa ibyemezo byabugenewe mu cyiciro arimo impuguke;
2. Nibura imyaka itanu (5) y’uburambe mu kazi nyuma y’amashuri;
3. Kuba yarakurikiranye amasomo azwi mu mategeko y’ubukemurampaka n’imikorere yabwo cyangwa kuba yaremerewe kuba umunyamuryango w’Ikigo cyemewe cy’abakemurampaka (CIA) cyangwa undi muryango nka wo w’abakemurampaka b’umwuga;
4. Uburambe nk’umukemurampaka mu birego bibiri cyangwa byinshi;
5. Kuba umunyamuryango mu ishyirahamwe cyangwa amashyirahamwe y’umwuga;
6. Kugira hagati y’imyaka 30 na 70 y’amavuko.
• Ingingo ya 2: Ibisabwa abajya ku rutonde rw’abakora ubukemurampaka mpuzamahanga
Ibyo abajya ku rutonde rw’abakemurampaka mpuzamahanga b’ikigo KIAC bagomba kuzuza by’ibanze:
1. Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza cyangwa ibyemezo byabugenewe mu cyiciro arimo impuguke;
2. Kugira nibura imyaka icumi (10) y’uburambe mu kazi nyuma y’amashuri cyangwa mu bikorwa by’ubucuruzi mu rwego rw’ubuyobozi cyangwa uburambe mu mwuga;
3. Kuba umunyamuryango w’Ikigo cyemewe cy’Abakemurampaka cyangwa ikindi kigo gisa na cyo cy’ubukemurampaka;
4. Uburambe nk’umukemurampaka nibura mu birego bitanu cyangwa birenzeho;
5. Kuba umunyamuryango mu ishyirahamwe cyangwa amashyirahamwe y’abanyamwuga;
6. Kugira hagati y’imyaka 30 -75 y’amavuko.
Kwemererwa kuba ku rutonde rw’abakemurampaka
• Ingingo ya 3: Kwemererwa kuba ku rutonde rw’abakemurampaka
Kwemererwa kuba ku rutonde rw’abakemurampaka b’ikigo KIAC bituruka ku butumire bwa Perezida w’Inama y’ubuyobozi abigiriwemo inama n’Umunyamabanga Mukuru.
Inama y’Ubuyobozi y’Ikigo KIAC ifite uburenganzira mu bushishozi bwayo, kwemerera cyangwa kwangira umuntu wese wasabye kujya rutonde rw’abakemurampaka b’ikigo KIAC.
Mu gukoresha ubushishozi bwayo, Inama y’Ubuyobozi y’Ikigo izita ku mashuri, uburambe bw’usaba ndetse no ku mubare w’abakemurampaka bari ku rutonde baturuka mu gihugu usaba aturukamo.
Inama y’Ubuyobozi bw’Ikigo ifite kandi ububasha, mu bushishozi bwayo, bwo kuvana umuntu uwo ariwe wese ku rutonde rw’abakemurampaka b’ikigo KIAC.
• Ingingo ya 4: Amafaranga yishyurwa mu isaba
Usaba kujya ku rutonde rw’abakemurampaka b’Ikigo yaba mu bukemurampaka bw’imbere mu gihugu cyangwa mpuzamahanga yishyura amadolari magana abiri (US$ 200) hakoreshejwe sheki yishyurwa cyangwa banki iyohereje kuri konti y’Ikigo yatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru.