![]() |
|
Kigali International Arbitration Centre is delighted to share its 2019 - 2020 Annual report, please follow this link to read it.
Inama y’Ubuyobozi
Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali igizwe n’abantu barindwi (7) bafite ubumenyi n’uburambe mu bukemurampaka bashyirwaho n’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera baturuka mu mashyirahamwe y’inzobere zo mu rwego uru n’uru ndetse n’inzobere zo ku rwego mpuzamahanga.
PEREZIDA W’INAMA Y’UBUTEGETSI
FAUSTIN MBUNDU
Faustin Kananura Mbundu afite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor) mu bucuruzi (ku manota ari hejuru) yakuye muri Kaminuza ya Makerere i Kampala. Afite uburambe buhagije mu gukora ibikorwa by’ubucuruzi ku buryo yatangije kandi agacunga amasosiyete menshi y’ubucuzuri muri Afurika y’Uburasirazuba. Yabaye Umuyobozi Mukuru wa Kananura Enterprises Ltd. Iyi ikaba ari sosiyete ikorera muri Uganda ikaba itumiza kandi ikohereza ibicuruzwa mu mahanga kandi ikaba ishora imari hagamijwe guteza imbere ubwubatsi bw’amazu.
Muri iki gihe ni nyiri sosiyete yitwa MFK Group akaba ari na we muyobozi wayo. Iyi sosiyete yashoye imari mu bigo bitandukanye. Muri ibyo bigo harimo ikigo cyitwa Gorilland Safaris Ltd n’ishami ryacyo ryitwa Limoz Car Rental. Icyo kigo n’iryo shami ryacyo bitanga serivisi zo gukodesha imodoka, iz’ubwikorezi n’izo gutanga ibikoresho biba bikenewe mu buryo ubu n’ubu. Harimo kandi n’ibindi bigo nka CAFERWA Ltd cyohereza ikawa y’u Rwanda mu mahanga, ikigo ANKO Properties gikora ibikorwa byo gushora imari mu bwubatsi bw’amazu/ guteza imbere ubwubatsi bw’amazu. Twavuga kandi n’ikigo MK Consult giha amasosiyete y’ubucuruzi yo mu mahanga serivisi z’ubujyanama n’izo mu rwego rw’impuguke ku birebana n’ubucuruzi iyo izo soziyete zifuza gushora imari mu mishinga yo mu Rwanda cyangwa kuyigiramo uruhare ku bundi buryo ubu n’ubu. Faustin Kananura Mbundu ni n’Umuyobozi Mukuru wa sosiyete yitwa Katraco (U) Ltd ikora imirimo y’ubwikorezi kandi igatanga n’ibikoresho ibi n’ibi bikenewe ikaba ikorera muri Uganda, muri Kenya, mu Rwanda, mu Burundi no muri Kongo. Ni Umuyobozi Mukuru wa sosiyete yitwa MBEA Brokerage Services Rwanda ikorana n’Ikigo Ngishwanama cy’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMAC) mu rwego rw’ubucuruzi bukorerwa ku isoko ry’imari n’imigabane binyujijwe mu kugurishiriza no gucururiza ku isoko ry’imari n’imigabane. Faustin Kananura Mbundu kandi afite n’imigabane mito mito mu masosiyete y’ubucuruzi menshi atandukanye akora ibikorwa binyuranye harimo ibijyanye n’ikoranabuhanga mu itumanaho, uburezi, ibijyanye no gukora ibiryo by’amatungo ndetse n’ibijyanye kohereza indabo mu mahanga.
Yabaye n’umwe mu bagize Inama z’Ubuyobozi mu bigo bitandukanye bityo akaba yarabaye Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera (RPSF) n’umuyobozi wa East African Business Council.
Muri iki gihe ni Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali (KIAC) akaba n’umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Banki Itsura Amajyambere mu Bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EADB). Ari kandi mu Nama y’Ubuyobozi ya KCB Bank Rwanda akaba anahagarariye ikigo Queen Elizabeth Diamond Jubilee Trust Rwanda (QEDJT) mu Rwanda.
Ugize Inama y’Ubutegetsi
Julien Kavaruganda
Julien Kavaruganda ni umwavoka akaba n’umunyamuryango n’umuyobozi w’ikigo K-Solutions & Partners. Iki akaba ari kimwe mu bigo biza ku isonga mu Rwanda mu gutanga serivisi z’ubwunganizi mu mategeko. Afite uburambe buhagije mu rwego rw’amategeko agenga amabanki n’imari ndese no mu rwego rw’amategeko y’ubucuruzi n’agenga ibigo by’ubucuruzi. Yanabaye umwe mu bagize Urugaga rw’Abavoka rwa Buruseli akaba yari ashinzwe imanza zirebana n’amasosiyete y’ubucuruzi. Hejuru yo kuba ari umwe mu bagize Inama y’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, ni n’umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali ndetse akanaba mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Banki ya Kigali.
Julien Kavaruganda yinjiye mu Rugaga rw’Abavoka rwa Buruseli mu mwaka wa 2004 akaba ari n’umwe mu bagize Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda abereye umuyobozi ndetse n’Urugaga rw’Abavoka bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mu mategeko yakuye muri Kaminuza Katolika y’i Louvain mu Bubirigi.
Ugize Inama y’Ubutegetsi
Mukulu Antonny Nshimye
Senior State Attorney
Antonny is a seasoned lawyer and currently works as a Senior State Attorney/ Contract Drafting Analyst in the Legal Advisory Division at the Ministry of Justice/ Office of the Attorney General. He has worked at the Ministry of Justice for ten (10) years since 2008.
He holds a Bachelor of Laws (LLB) from Uganda Christian University (UCU), a Master of Laws in Business, Corporate and Maritime Law (LLM) from Erasmus University Rotterdam, The Netherlands.
Antonny is also pursuing a Master of Science in International Trade Policy and Trade Law (MSC) from Lund University, Sweden to be completed in November 2018. In addition, he also holds a Postgraduate Diploma in Legal Practice and Development from the Institute of Legal Practice and Development, Rwanda. Antonny also holds an Executive Post Graduate Diploma in International Trade Policy and Trade Law from the Trade Policy Training Center in Africa. He also holds a Postgraduate Diploma in Project Planning and Management from Business Skills Trust Institute, Uganda.
He has also undertaken several trainings in Arbitration, Litigation, extractive industries (OIL, Gas and Mining), legislative drafting, Contract Drafting and Management. Drafting and Interpretation of International Agreements.
Antonny has twelve (12) years of working experience as a legal practitioner. He has participated in several negotiations and provided legal advice on a number of crosscutting issues including but not limited to Dispute resolution, business transactions, Investment, Trade, Procurement, Corporate governance, Construction, Energy and Project finance.
He is the Chief Legal Expert on the Rwandan team charged with Negotiating the African Continental Free Trade Area under the auspices of the African Union Commission. He has also participated in the Negotiation of the Northern Corridor Integration Projects which include; Financing, Standard Gauge Railway, Refined Petroleum Pipe line development, Oil refinery development, ICT Infrastructure, Power Generation, Transmission and Interconnectivity, Immigration, Tourism, Trade, Labour and Services.
Antonny is a member of the National Committee Charged with Negotiating Bilateral Investment Treaties. He is also a member of the National Intellectual Property Task force.
Antonny’s vast legal expertise has enabled him negotiate mega projects which include the multi-million dollar New Bugesera International Airport.
Ugize Inama y’Ubutegetsi
Olusola Adegbonmire
Olusola Adegbonmire is a Legal Practitioner and Partner in the Law Firm of Sola Ajijola and Co. where she has practiced as a lawyer for the past 32 years. She obtained her Bachelors Degree in Law (LL.B) from the University of Ife in 1984 and her Masters Degree in Law (LL.M) from the University of Lagos in 1987. She was called to the Nigerian Bar in 1985.
She is a Chartered Arbitrator and has been a Fellow of the Chartered Institute of Arbitrators since 1999. She is listed on the Approved Faculty List of the Chartered Institute of Arbitrators as a Tutor and Assessor for the Institute, for Arbitration and Mediation programs. She is currently the Chairman of the Training Committee of the Nigerian Branch of the Institute and teaches within and outside Nigeria in other countries like Dubai, Rwanda and Ghana.
Olusola is a tutor at the Centre for Law and Business, Lagos, Nigeria and teaches Applicable Laws in International Arbitration.She is also on the faculty of the College of Negotiation, of the University of Lagos, Nigeria where she teaches International Arbitration at Post Graduate level. She is a Training Cosultant for the Lagos Court of Arbitration. She not only teaches but also organises Arbitration and ADR courses for various stakeholders in Dispute Resolution.
Olusola has been a CEDR Accredited Mediator since 2007. She serves on the Panel of Neutrals of the Lagos Multi Door Court (LMDC) where she mediates extensively both court-referred and non-court referred disputes. She is also on the Lagos Multi Door Court Training Faculty which runs a bi-annual Mediation Skills Training(MST) Program.
She is a member of the Nigerian Bar Association, and a member of the International Bar Association.
Ugize inama y’Ubutegetsi
Thomas Kendra
Thomas Kendra ni umujyanama ukorana n’ikigo Hogan Lovells kiri i Paris mu bijyanye n’ubukemurampaka ku rwego mpuzamahanga. Yahagarariye ibihugu n’amasosiyete y’ubucuruzi mu nteko nyinshi z’ubukemurampaka n’ubwunzi ku rwego mpuzamahanga. Afite uburambe n’ubuzobere byihariye mu rwego rw’ingufu, urw’iby’indege, urw’ikoranabuhanga, urw’ubwubatsi n’urw’itumanaho ku migabane yose y’isi ariko akanagira cyane cyane uburambe mu birebana n’impaka ku mugabane w’Afurika kandi akaba ananibanda ku bukemurampaka mu by’ishoramari. Akoresha Icyongereza, Igifaransa n’Igisipanyole kandi akaba yandika inyandiko zitandukanye akazitangaza kandi agatanga ibiganiro mu nama zitandukanye muri urwo rwego kandi akanigisha muri Kaminuza y’i Versailles.
UBURAMBE MU GUHAGARARIRA IBIHUGU N’IBIGO
•
Yahagarariye kimwe mu bihugu byo muri Aziya yo hagati mu bukemurampaka bwakozwe na UNCITRAL ku kirego cyari cyatanzwe na sosiyete yo muri Kanada ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hashingiwe ku masezerano mpuzamahanga agenga uburyo bw’imikoranire ndengamikapa mu rwego rw’ingufu ku birebana n’impushya zo gucukura iraniyumu;
•
Yahagarariye sosiyete icukura peteroli mu nteko y’ubukemurampaka bwakozwe na ICC ku kirego iyo sosiyete yari yareze kimwe mu bihugu by’Afurika ku birebana n’imisoro;
•
Yahagarariye kimwe mu bihugu by’Amerika y’amajyepfo mu nteko ebyiri z’ubukemurampaka bwakozwe n’ikigo ICSID ku kirego cyatanzwe na sosiyete zicuruza ikawa n’ifumbire;
•
Yahagarariye banki yo mu Bwongereza mu nteko y’ubukemurampaka bwakozwe na UNCITRAL ku kirego iyo banki yari yareze kimwe mu bihugu byo muri Afurika nyuma y’igikorwa cyo kwegurira abikorera imwe muri sosiyete z’igihugu;
•
Yahagarariye sosiyete ikomeye yo mu Burayi icukura peteroli na gazi mu nteko y’ubukemurampaka bwakozwe na ICC ku kirego iyo sosiyete yari yareze sosiyete icukura peteroli yo muri Afurika ku birebana n’impaka zavutse mu rwego kuyigemurira gazi yahinduwe igafata isura y’ibisukika;
•
Yahagarariye sosiyete yo mu Bufaransa mu nteko y’ubukemurampaka bwakozwe na ICSID mu rwego rw’amazerano y’ubufatanye hagati y’impande ebyiri ku kirego iyo sosiyete yaregagamo kimwe mu bihugu byo mu Burayi bw’iburasirazuba;
•
Yahagarariye sosiyete y’i Burayi icukura peteroli na gazi mu nteko y’ubukemurampaka bwakozwe na ICC ku kirego iyo sosiyete yari yareze indi sosiyete yo mu Budage icuruza gazi ku birebana n’ihindurwa ry’igiciro mu rwego rw’amasezerano yo kuyigemurira gazi mu gihe kirekire.
•
Yahagarariye sosiyete ikora indege mu nteko y’ubukemurampaka bwakozwe na ICC ku kirego iyo sosiyete yareze imwe muri sosiyete zayigemuriraga ibyo yabaga ikeneye.
•
Yagiriye inama kimwe mu bigo byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku birebana n’uburyo bwo kuvugurura ishoramari ryacyo muri kimwe mu bihugu by’Afurika.
BIMWE MU BITABO NA ZIMWE MU NYANDIKO YATANGAJE
• "Rwanda: developing a centre from scratch" (Global Arbitration Review, Vol. 10(2))
• "Dealing with Corruption Allegations in International Investment Arbitration" (Journal of International Arbitration, Vol. 31, Issue 4, July 2014).
• "When Asia and Africa meet" (Global Arbitration Review, Autumn 2014 (with Jonathan Leach (Singapore) and Markus Burgstaller (London)).
• "State counterclaims in investment arbitration: a new lease of life?" (Arbitration International, Issue 4, 2013).
• "The future of investment protection in Europe – the EU takes control" (Yearbook of International Arbitration, Vol. III, NWV, 2013).
• "La portée internationale des sentences arbitrales annulées : vers une approche commune?" (Revue de Droit des Affaires Internationales, 2012).
IBYO YIBANDAHO MU MIRIMO AKORA
Ubukemurampaka ku rwego mpuzamahanga
INZEGO Z’INGANDA
Ingufu n’umutungo kamere
Ibitangazamakuru, Ikoranabuhanga n’Itumanaho
Urwego rw’iby’inganda
AMASHURI YIZE
Kaminuza ya Bristol – Icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mategeko hibandwa ku masomo yerekeye urwego rw’amategeko akoreshwa mu bihugu by’i Burayi
Kaminuza ya Oxford – Isomo ku mikorere y’umwuga w’amategeko
Kaminuza ya Salamanca
Kaminuza ya Bordeaux
IBIGO ABEREYE UMUNYAMURYANGO / IBIHEMBO
Umwe mu bagize Inama y’Ubuyobozi y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali (KIAC)
Umwe mu bagize Urukiko rw’Ubukemurampaka mpuzamahanga rw’i London LCIA (Itsinda ry’urubyiruko rukora ubukemurampaka ku rwego mpuzamahanga -YIAG) akaba n’umwe mu bagize ICC
Yashyizwe mu bagombaga gutoranywamo umwavoka w’umwaka mu 2012 (Urugaga rw’abavoka)
INGAGA Z’ABAVOKA ARIMO / AMASHURI YIZE
Umwavoka, Ubwongereza & Wales
Umwavoka wunganira abandi mu nkiko, Urugaga rw’Abavoka rw’i Paris
INDIMI
Icyongereza
Igifaransa
Icyesipanyole
Ugize Inama y’Ubutegetsi
Stephen Ruzibiza
Stephen Ruzibiza is the current Chief Executive Officer (CEO) of Rwanda Private Sector Federation (PSF) since 2015.
He has championed the transformation of the Federation by embarking enormously on corrective investment, access to market, capacity building and export facilitation, as well as advocacy role for the PSF all aimed at promoting entrepreneurship.
Prior to the PSF, he was the Company Secretary and Head of Legal Affairs at RwandAir Ltd.
Prior to joining RwandAir. Mr Ruzibiza was the State Attorney for the Ministry of Justice in the Legal Advisory Services Department, assisting Government in negotiating and drafting contracts, Agreements, MOU’s. Mr Ruzibiza seats on various boards of Directors.